Bikira Mariya

Uri isugi, uri imanzi

Uri isugi, uri imanzi, uri umuziranenge, uri mwiza we Mariya; wowe wagizwe irembo ribengerana ry'ijuru! Yewe Mubyeyi w'ikuzo Kristu akunda cyane, akira akaririmbo k'icyubahiro n'ibisingizo. Icyaduha ngo umutima n'umubiri byacu bibe ibiziranenge na byo, ni cyo ururimi n'umutima wacu ugukunda bigusabye ubu ngubu. Dore ihirwe ryo kuzahora tukubwira uturirimbo twiza iteka ryose; wowe Mugwaneza, wowe Mwamikazi, wowe wenyine Mariya wagumirije kuba isugi. Amen.