Mu gitondo

Isengesho ryo gutura umunsi

Mutima wa Yezu mutagatifu rwose, nisunze umutima wa Bikira Mariya utagira inenge, nkagutura amasengesho yanjye, nibyo ndibukore nibiri bumbabaze muri uyu munsi byose: ngira ngo ntange icyiru cy’ibyaha byacu, no kugira ngo nifatanye nawe ku mpamvu zituma witambira ubudatuza kuri alitari. Cyane cyane mbiguturiye ngusaba icyo Papa yifuza muri uku kwezi, Amina.