Inzira y’Umusaraba

INTANGIRIRO

Yezu Kristu Mukiza wacu, turagupfukamiye tugira ngo utubabarire, twe n’abacu bapfuye bose. Turakwinginze, udutere umwete, tubone kwibuka ibyo waboneye mu nzira y’umusozi wa Kaluvariyo ujya kudupfira.
Duhe kwanga ibyaha twakoze byose, tujye twemera ibiturushya hano munsi, tumenye ko inzira y’ububabare, n’urwo wapfuye bizatugeza mu ikuzo ry’izuka ryacu.
Nawe Bikira Mariya Mutagatifu, Mubyeyi wa Yezu, dutakambire, aya masengesho yacu Ubutatu Butagatifu buyashime, buyakireho icyiru cy’ibyaha byacu.

1. PILATO ACIRA YEZU URUBANZA NGO APFE

Nimwibuke ko Pilato yaciriye Yezu urubanza ngo apfe, bamaze kumukubita no kumutamiriza ikizingo cy’amahwa, Yezu urupfu akarwemera ngo abantu bakire.
Nyagasani, ntugire ngo ni Pilato wenyine, ni ibyaha byanjye byaguciriye urwo rubanza. Ndagusabye ujye ugirira ibyakubabaje icyo gihe, umpe guhora nkwibuka.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso By’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Igihe Yezu yitanze Adupfira I Kaluvariyo Wari umuri iruhande. R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

2. YEZU BAMUKORERA UMUSARABA

Nimwibuke Yezu ajya ku musozi wa Kaluvariyo, ahetse umusaraba ku rutugu. Icyo gihe yaradutekerezaga, yemerera Se kudupfira ngo adukize.
Nyagasani, amakuba yose nzabona kugeza igihe nzapfira ndayemeye. Ndagusabye girira ibyakubabaje igihe wari uhetse umusaraba, mbone nanjye gukomera.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso By’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Washakaga ko azakira Maze kuko yadukunze Wemera ko adupfira R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

3. YEZU AGWA UBWA MBERE

Nimurebe Yezu Kristu agwanye umusaraba ubwa mbere, umubiri we wari inguma nsa, amahwa yamutobaguye, umutwe ududubiza imivu y’amaraso ikamusaba umubiri wose. Agwa isari, umusaraba uramunanira ni ko kumugusha.
Nyagasani, si uwo musaraba gusa, ni ibyaha byanjye byakunanije bityo. Girira ibyakubabaje muri iryo gwa rya mbere, umfashe njye nsinda icyaha gikomeye.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso By’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mumahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Ayo mahwa akarishye Batamirije Umwana we Yayumvaga amuriho R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

4. YEZU AHURA NA NYINA

Nimurebe Yezu na Nyina bahuriye mu nzira, bagakubitana amaso bakagira ishavu ryinshi, batewe n’urukundo bakundanaga.
Nyagasani ndagusabye, girira iryo shavu wagize uhuye n’Umubyeyi wawe, umpe kujya mwubaha rwose.
Nawe Bikira Mariya Mubyeyi wababaye cyane, mpakirwa njye mpora nibuka Yezu wamfiriye.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso By’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Ninde utagira ishavu Yibutse Nyina wa Yezu Aririra Umwana We R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

5. SIMONI UMUNYASIRENI AFATANYA NA YEZU GUTWARA UMUSARABA

Nimurebe Yezu wananiwe, Abayahudi bagatinya ko umusaraba umugusha mu nzira, ni ko gufata uwo Munyasireni witwa Simoni ngo bawuhekane.
Nyagasani, umusaraba wawe jye sinshaka kuwanga ndawemera, nkawemerana n'urupfu uzangenera rwose, n'ibizambabaza icyo gihe. Warankunze wemera kumpfira, nanjye nemeye urupfu kuko ngukunda, kandi nzi neza ko ruzambera ivuka rishya namamazaga nkibatizwa.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso By’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Nimbona amakuba mu nsi Umpe kuyemera rwose Abe icyiru cy’ibyaha R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

6. UMUGORE AHANAGURA YEZU MU MASO

Nimurebe Veronika uburyo yagenje, abonye ko Yezu ibyuya n'amaraso byamuhindanyije, akamuha igitambaro ngo akihanaguze mu maso; Yezu iyo neza akayimushimira mu gusiga ishusho ye muri icyo gitambaro.
Nyagasani, wowe uhebuza bose ubwiza, none reba ibisebe n'ibyuya ngo birakwanduza. Na roho yanjye igihe mbatizwa yari nziza, ni ibyaha byanjye byayanduje. Ni wowe gusa wayisubiza ubwiza yahoranye, yihindure, ugiriye ibyago byose wabonye Mwimanyi.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Wababajwe n’ujko Yezu Bamuhinduye ruvumwa Atagira umuhoza R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

7. YEZU AGWA UBWA KABIRI

Nimurebe Yezu Kristu agwanye umusaraba ubwa kabiri, ibikomere byose biri ku mubiri we bigakanuka amaraso, n'imvune zose zigakashuka; amahwa yari amuri ku mutwe agakomeza kumuhamangira.
Nyagasani, uko wankijije kenshi ni ko nagumirije kugucumuraho. Nanone girira ibyakubabaje uguye ubwa kabiri, unyitungire noye kuzatandukana nawe ukundi, no mu bishuko byose nzajye ngutabaza.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Ni ibyaha byacu yazize Nitwe twese yapfiriye Ngo abone kudukiza R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

8. YEZU AHOZA ABAGORE BAMURIRIRA

Nimwibuke ba bagore b'Abayisraheli baririraga Yezu, babonye inabi yagiriwe, n'inkora y'amaraso yamurangaga inzira yose. Yezu ni ko kubabwira, ati: "Ntimundirire, nimwiririre ari mwe, muririre n'abana banyu."
Yezu wababaye cyane, mbabajwe n'ibyaha nakugiriye, nari nkwiye guhanwa kubera ko nagushavuje, kandi wowe warankunze rwose. Mbabajwe n'inyiturano nke kuri urwo rukundo wankunze.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Wabonye yenda kwitanga Yezu wari Umwana wawe Yari n’Imana yawe R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

9. YEZU AGWA UBWA GATATU

Nimurebe Yezu Kristu yongeye kugwa ubwa gatatu yananiwe rwose. Nyamara abanzi be bakamuhata ariko we atagishobora kugenda.
Nyagasani, kuko bagushushubikanyije bakujyana ku musozi wa Kaluvariyo, ujya kudupfira, ukananirwa bene ako kageni; ndagusabye nkomeza njye nkubaha ubudatinya amaso y'abantu, n'ingeso zituma nguhemukira mfasha njye nzitsinda.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2):
V. Nawe Yezu Mwami wacu Girira Umubyeyi wawe Wumve abo wapfiriye R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

10. YEZU BAMWAMBURA

Nimwibuke abishi ba Yezu uburyo bamwambuye imyambaro ye, nta cyo bishisha. Umwenda w'imbere wari uryamye ku bikomere, bawomoraho womokana n'umubiri, amaraso aranega bundi bushya.
Yezu utagira inenge y'icyaha, girira ibyakubabaje icyo gihe, umfashe noye kohoka ku by'isi, ngukunde wenyine, kuko ukwiye kubahwa n'abo wakijije.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Yabonye Umwana w’Imana Rubanda bamwanga bose bamushinyagurira R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

11. YEZU ABAMBWA KU MUSARABA

Nimurebe Yezu Kristu uburyo bamurambitse ku musaraba ak'impabe itagira kivurira, akarambura amaboko, akemerera Se kudupfira ngo adukize. Abishi be bakamubambisha imigera, umusaraba bakawushinga, agapfira mu gihirahiro.
Nyagasani, nubwo wagawe na rubanda rwose jye ndakwemera, ndakubaha, sinshaka kuzongera gutandukana nawe ukundi; ndagusabye jya umpa gutoza abandi kugukunda.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Bakibamba Yezu Kristu Bamushingamo imigera Mariya arikanga. R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

12. YEZU APFIRA KU MUSARABA

Nimwibuke uko Yezu yahereye ku manywa, akageza ku gicamunsi abambye ku musaraba; inyota n'ububabare bikamurembya, akaturaga Mariya ho Umubyeyi wacu, abishi be akabasabira; akiringira Se, akamwiragiza; umutwe we ukaregukira imbere agapfa.
Yezu wampfiriye, umusaraba wankirishije ndawuramya.
Ibyaha byanjye byari byanciriye urupfu rubi, gupfa kwawe kuntera kukwizera, urampe kugukunda, nzapfe nkikwizera.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Mubyeyi ufinde intimba, Unyumvishe uko wabaye Igihe Yezu apfuye. R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

13. UMURAMBO WA YEZU BAWURURUTSA

Nimwibuke ko igihe Yezu apfuye, Yozefu w'i Arimatiya na Nikodemu bururukije umurambo we, bawushyikiriza mu maboko ya Nyina. Bikira Mariya uko yakawubonye wahindutse urugina rw'amaraso, agaturika akarira, akawakirana icyubahiro.
Mubyeyi wababaye rwose, kubera intimba y'uwo mwana wawe, ngira uwawe, ujye umpakirwa kuri We. Mukiza wanjye nawe, kuko wamfiriye, mpa kugukunda wenyine, nta wundi nkubangikanyije na we.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu ,kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Yababaye yumva Yezu Amuraga abantu bose Ngo babe ingurane ye. R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu

14. IHAMBWA RYA YEZU

Nimurebe abakunzi ba Yezu bajyanye umurambo we kuwuhamba. Bikira Mariya ajyana na bo, ni na we ndetse wawusasiye muri iyo mva yacukuwe mu rutare. Barangije, imva bayikingisha ibuye rinini, barikubura barataha.
Yezu bashyize muri iyo mva, ndakwemera uri Imana, nkemera kandi ko wizuye uyimazemo gatatu, ndakubaha rwose. Maze kandi kubera ko wizuye, ndagusabye nanjye uranzure igihe kitari iki, mbone kuzabana nawe iteka mu ijuru ngukunda, nkuramya.
“Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

HUBAHWE IMANA DATA

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire R. Utubabarire V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro! R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Twese igihe tuzapfira Uzamuduhakirweho Yoye kuzadutsinda. R. Mubyeyi ugira ibambe…. V. Turagusenga Yezu turagushima! R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
Introduction