Nimwibuke uko Yezu yahereye ku manywa, akageza ku gicamunsi abambye ku musaraba; inyota n'ububabare bikamurembya, akaturaga Mariya ho Umubyeyi wacu, abishi be akabasabira; akiringira Se, akamwiragiza; umutwe we ukaregukira imbere agapfa.
Yezu wampfiriye, umusaraba wankirishije ndawuramya.
Ibyaha byanjye byari byanciriye urupfu rubi, gupfa kwawe kuntera kukwizera, urampe kugukunda, nzapfe nkikwizera.
“ Dawe Mana Ihoraho, ngutuye Ibikomere bitagatifu n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo bikize roho zacu”
DAWE URI MU IJURU
Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen
NDAKURAMUTSA MARIYA
Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.
HUBAHWE IMANA DATA
Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina.
V. Nyagasani utubabarire
R. Utubabarire
V. Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro!
R. Amen
Indirimbo (H 2) :
V. Mubyeyi ufinde intimba,
Unyumvishe uko wabaye
Igihe Yezu apfuye.
R. Mubyeyi ugira ibambe….
V. Turagusenga Yezu turagushima!
R. Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.