Roho Mutagatifu
Ohereza Roho Wawe
Maze ubwisanzure bw'isi bube bushya
Nko kuri Pentekosti ya mbere
Hindura imitima yacu
ly'amabuye uyihindure iy'umubiri
Duhinduke abantu bashya
Maze tubone guhindura isi
Twuzuze ingabire zawe tubane nawe
Nta cyo twashobora udahari.
Twuzuze ingabire zawe
Twuzuremo urukundo rwawe
Tugire ibyishimo biguturutseho
Bitari nk'iby'isi itanga
Ibyishimo isi idashobora kutwaka.
Twuzuze ingabire zawe
Uduhe amahoro yawe
Uduhe ugutuza kwawe
Uduhe ukwihangana kwawe
Uduhe umutima utuza ukoroshya
Ikikubangamiye muri twe ukidukize
Ububi bwose muri twe ubutwikishe umuriro wawe
Kuko umuriro wawe utwika, usukura
Ugatuma dusa nawe.
Twuzuze ingabire zawe
Uduhe kwemera, tumenye ko uri muri twe
Uduhe kwigomwa no kwihatira gufasha abavandimwe bacu
Dutume; uri muri twe
Tuvugiremo; duhe gusenga
Duhe umutima wo kuririmba ubushobozi bwawe
Uduhe no gukunda abavandimwe bacu.
Twuzuze ingabire zawe
Ngwino Roho Mutagatifu
Uduhindure ituro rizahoraho
Kugira ngo tuzashobore guhabwa umurage wawe hamwe n'abatagatifu bose.
Cyane cyane hamwe na Bikira Mariya,
Umubyeyi Muhire w'lmana
N'Abatagatifu bose bakuduhakirwaho ubudahwema.
Roho w'Umutegetsi Yakwiriye ku isi yose. Alleluya!
Ni na we ugenga byose akamenya n'ibihavugirwa byose.
Alleluya!