Spiritual Growth
Isengesho ryo kwicuza no kugarukira Imana
Dawe, Mana yacu,
Turagushimira ibyiza udahwema kutugirira n’ubuntu buhebuje watugiriye udutumaho Umwari Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, ngo aze atugarure mu nzira nziza tweretswe n’Umwana wawe Yezu Kristu.
Yadusabye guhinduka, kwicuza ibyaha byacu no gusenga nta buryarya.
Nyamara twabirenzeho, tunangira umutima, bitubyarira amahano.
None, Nyagasani Mubyeyi wacu, turagutakambira ngo ugirire Yezu Kristu Umwana wawe, maze utugirire impuhwe, utubabarire.
Nyagasani utubabarire.
(Inshuro 3, kandi bikomanga ku gituza.)
Nawe Mubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo,
Turagushimira kuba warasohoje ubutumwa bw’Imana, ugakomeza no kwihanganira amarira menshi wasutse ubona twanga kwakira ubwo butumwa watuzaniye.
Ariko, guhera ubu ngubu, twiyemeje kukubera abana b’indahemuka, dukora ibyo Nyagasani atubwira byose, tugakurikiza inama watugiriye i Kibeho, kandi tukimika urukundo, kugira ngo duhinduke indabo nziza zihumurira bose na hose.
Bikira Mariya Nyina wa Jambo, dusabe!