V. Malayika yasohoje ubutumwa kuri Mariya.
R. Maze Mariya asamishwa na Roho Mutagatifu.
Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.
V. Dore ndi umuja wa Nyagasani.
R. Ibyo uvuze bingirirweho.
Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.
V. Nuko Jambo yigira umuntu.
R. Abana natwe.
Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.
V. Mubyeyi Mutagatifu w'lmana urajye udusabira.
R. Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije.
Dusabe
Mana turagusaba, udufashishe ingabire zawe, kugira ngo ibyababaje Yezu Kristu n'Umusaraba we,
bizaduhe kuzukana ikuzo nka we, twe ababwiwe na Malayika yuko Umwana wawe yigize umuntu. Ibyo turabigusaba ku bwą Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.