Mana yanjye ndemera ko uri hano undeba, ndagusenga ngukunze rwose. Ndagushimira yuko wandemye, ukancunguza Umwana wawe ukunda ukangira umukristu. Ndagushimira ineza uhora ungirira n'uko wandinze muri iri joro. Nyagasani, nguyu umutima wanjye n'umubiri wanjye, ndakwihaye rwose. Ibyo ndibutekereze, ndibuvuge, ndibukore, n'ibiri bumbabaze none,
ndabiguhaye byose, mbisangishe ibyababaje Yezu Kristu Umami wacu, kugira ngo nkubahe nange ibyaha.
Sinshaka kugucumuraho uyu munsi, ariko nagira ubuntu bwawe. Amen