Mu gitondo

Isengesho ryo kubyuka

Mana yanjye, ndagusenga nguhaye umutima wanjye, noye kugucumuraho uyu munsi, ariko nawe wirirwe unyiragiriye. Nyagasani, ingabire ziri muri aya masengesho ngiye kuvuga uyu munsi, n’izindi ziri mu byo nza gukora, si izo nzi, si n’izo ntazi, ungirire ubuntu nzibone zose. Amina. Mana yanjye, ndemera yuko uri hano undeba, ndagusenga ngukunze rwose, ndagushimira yuko wandemye ukancunguza umwana wawe ukunda ukangira umukristu, kandi ndagushimira inema uhora umpa, n’uko wandinze muri iri joro, Amina. Nyagasani, ngiyo roho yanjye n’umubiri wanjye ndakwihaye rwose. Ibyo ndibutekereze, ndi buvuge, ndibukore, n’ibiri bumbabaze none, ndabiguhaye byose, mbisangishije ibyababaje Yezu Kristu Umwami wacu, ngira ngo nkubahe nange ibyaha. Ntabwo ndibugucumureho uyu munsi, ariko nagira inema yawe.