Ibisingizo

Ibisingizo bya Bikira Mariya

Nyagasani, utubabarire. Kristu, utubabarire. Nyagasani, utubabarire. Kristu, utwumve. Kristu, utwiteho. Mana Data Nyir’ijuru, utubabarire. Mana Mwana wakijije abantu, utubabarire. Mana Roho Mutagatifu, utubabarire. Butatu Butagatifu uri Imana imwe, utubabarire. Mariya Mutagatifu, udusabire. Mariya Nyina wa Jambo, udusabire. Mubyeyi Mutagatifu w’Imana, udusabire. Mubyeyi wa Yezu Kristu, udusabire. Mubyeyi w’Umuremyi, udusabire. Mubyeyi w’Umukiza, udusabire. Mubyeyi wa Kiliziya, udusabire. Mubyeyi dukesha ingabire z’Imana, udusabire. Mubyeyi utagira inenge, udusabire. Mubyeyi uhorana ubumanzi, udusabire. Mubyeyi wagumirije kuba isugi, udusabire. Mubyeyi utigeze uhinyuka, udusabire. Mubyeyi ukwiye gukundwa, udusabire. Mubyeyi utangaza, udusabire. Mubyeyi ugira inama nziza, udusabire. Mubikira wanebuje ababikira bose, udusabire. Mubikira witonda cyane, udusabire. Mubikira ukwiye kubahwa, udusabire. Mubikira ukwiye gusingizwa, udusabire. Mubikira ufite ububasha, udusabire. Mubikira ugira ibambe, udusabire. Mubikira udahemuka, udusabire. Wowe rebero ry’ubutungane, udusabire. Wowe utubwiriza ibinyura Imana, udusabire. Wowe utuma twishima, udusabire. Ngoro ya Roho Mutagatifu, udusabire. Wowe ngoro ikwiye kubahwa, udusabire. Wowe wuje ubusabaniramana, udusabire. Rurabo rw’akataraboneka, udusabire. Munara wa Dawudi, udusabire. Wowe wisesuyeho ubuziranenge, udusabire. Wowe utatse urukundo, udusabire. Bushyinguro bw’Isezerano ry’Imana, udusabire. Umeze nk’irembo ry’ijuru, udusabire. Nyenyeri yo mu rukerera, udusabire. Mizero y’abarwayi, udusabire. Buhungiro bw’abanyabyaha, udusabire. Wowe umara intimba abayifite, udusabire. Wowe utabara abakristu, udusabire. Mwamikazi w’Abamalayika, udusabire. Mwamikazi w’Abasokuruza, udusabire. Mwamikazi w’Abahanuzi, udusabire. Mwamikazi w’Intumwa, udusabire. Mwamikazi w’Abahowe Imana, udusabire. Mwamikazi w’Abemeye Imana, udusabire. Mwamikazi w’Ababikira, udusabire. Mwamikazi w’Abatagatifu bose, udusabire. Mwamikazi utasamanywe icyaha cy’inkomoko, udusabire. Mwamikazi wajyanywe mu ijuru, udusabire. Mwamikazi waduhaye Rozari Ntagatifu, udusabire. Mwamikazi w’Afurika, udusabire. Mwamikazi w’amahoro, udusabire. Ntama w’Imana, wowe ukiza ibyaha by’abantu, udukize Nyagasani. Ntama w’Imana, wowe ukiza ibyaha by’abantu, utwiteho Nyagasani. Ntama w’Imana, wowe ukiza ibyaha by’abantu, utubabarire. V. Mubyeyi Mutagatifu w’Imana urajye udusabira. R. Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije. Dusabe: Nyagasani Mana yacu, turagusaba twe abawe uduhe guhorana ubuzima bw’umutima n’ubw’umubiri, maze ku bw’amasengesho ya Mariya Mutagatifu, Umubikira iteka, tubone gukira agahinda kariho kuri ubu, no kuzishima iteka mu ijuru. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.