Ibisingizo

Ibisingizo bya Roho Mutagatifu

Nyagasani, utubabarire. Kristu, utubabarıre. Nyagasani, utubabarire. Kristu, utwumve. Kristu, utwiteho. Roho Mutagatifu, ukomoka kuri Data no kuri Mwana, utubabarire. Roho wa Nyagasani, wowe mbere y'iremwa ry'isi warerembaga ku mazi kugira ngo uyahe imbaraga ntagatifu, utubabarire. Roho utuzamo, ukatwigisha byose, utubabarire. Roho wahishuriye abantu b'lmana ibyo bagomba kuvuga, utubabarire. Roho uhamya ibyerekeye Yezu Kristu, utubabarire. Roho w'ukuri utwigisha ibintu byose, utubabarire. Roho watwikiriye Bikira Mariya, akabyara ataretse kuba isugi, utubabarire. Roho wa Nyagasani wuzuye isi yose, utubabarire. Roho w'lmana uba muri twe, utubabarire. Roho w'ubuhanga n'uw'ubwenge, utubabarire. Roho w'ubujyanama n'uw'ubutwari, utubabarire. Roho w'ubumenyi n'uw'ubusabane ku Mana, utubabarire. Roho w'igitinyiro cya Nyagasani, utubabarire. Roho w'ingabire zose n'uw'imbabazi, utubabarire. Roho w'imbaraga n'urukundo, utubabarire. Roho w'ubushyira mu gaciro, utubabarire. Roho w'ukwemera, w'ukwizera, w'urukundo n'uw'amahoro, utubabarire. Roho w'ubwicishe bugufi n'uw'ubumanzi, utubabarire. Roho w'ubwiza n'ubwiyoroshye, utubabarire. Roho ucengera mu mabanga y'lmana, utubabarire. Roho udusabira mu mivumero irenze imivugire, utubabarire. Roho wamanukiye kuri Yezu mu ishusho ry'inuma, utubabarire. Roho uduha kuvuka bundi bushya, utubabarire. Roho wuzuza urukundo mu mitima yacu, utubabarire. Roho uduha kuba abana Imana yihitiyemo, utubabarire. Roho wamanukiye ku bigishwa mu ishusho ry'indimi z'umuriro, utubabarire. Roho wasendereye imitima y'intumwa, utubabarire. Roho utanga ingabire zawe, uha buri muntu uko wishakiye, utubabarire. Gira impuhwe, utwumve utubabarire! Jya uturwanaho uturengere, utwumve utubabarire. Ikitwa ikibi cyose, Nyagasani ukidukize. Ikitwa icyaha cyose, Nyagasani ukidukize. Ibishuko n'imitego ya Shitani, Nyagasani ubidukize. Ukwigerezaho n'ukwiheba, Nyagasani ubidukize. Guhakana ukuri tuzi neza, Nyagasani ubidukize. Uguhariranya n'ukuticuza, Nyagasani ubidukize. Ubwandu bwose bw'umubiri n'ubw'umutima, Nyagasani ubudukize. Irari ry'ubukazi bw'ibibi, Nyagasani uridukize. Umutima mubi wose, Nyagasani uwudukize. Girira ko ukomoka ku Mana Data no kuri Mwana, Nyagasani udukize. Girira ko Yezu Kristu yasamwe ku bubasha bwawe, Nyagasani udukize. Girira ko wamanukiye ku Ntumwa, Nyagasani udukize. Ku munsi w'urubanza, Nyagasani udukize. Kugira ngo tubeshweho nawe, kandi duhore dukurikiza amabwiriza yawe, utwumve turagutakambira. Kugira ngo duhore twibuka ko turi ingoro yawe, twirinde kuyitera ubusembwa, utwumve turagutakambira. Kugira ngo mu kubeshwaho nawe, twirinde gukora ibyifuzo by'umubiri, utwumve turagutakambira. Kugira ngo twirinde kugushavuza, utwumve turagutakambira. Kugira ngo twihatire kwikomezamo ubumwe bwawe mu busobekerane bw'amahoro, utwumve turagutakambira. Kugira ngo twirinde kwemera roho mbi yo ari yo yose, utwumve turagutakambira. Kugira ngo dushobore gushishoza niba roho zikomoka ku Mana, utwumve turagutakambira. Kugira ngo utwuzuzemo ukuri kw'ibitunganye, utwumve turagutakambira. Ntama w'lmana, ukiza abantu ibyaha, udukize Nyagasani. Ntama w'Imana, ukiza abantu ibyaha, utwiteho Nyagasani. Ntama w'lmana, ukiza abantu ibyaha, utubabarire. V. Nyagasani, ohereza Roho wawe. R. Aze guhindura isi ibe nshya. Dusabe Nyagasani turakwinginze, gira impuhwe udusenderezemo Roho Mutagatifu wawe, kugira ngo twese tugendere mu bumwe bw'ukwemera, maze ububasha bw'urukundo we budutere imbaraga, twihatire gushyigikira ikigero cy'ubuhame bwa Kristu; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, mukaba Imana iteka ryose. Amen. Cyangwa: Nyagasani turakwinginze, Umuhoza ugukomokaho natumurikire maze atwinjize mu kuri kose, nk'uko Mwana yabidusezeranyije; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, muri Imana imwe iteka ryose. Amen.