Bikira Mariya
Turakuramutsa Mwamikazi Nyir'ibambe
Turakuramutsa Mwamikazi Nyir'ibambe: Turakuramya wowe utubeshaho, ukadushimisha, ugatuma twizera.
Twebwe impabe bene Eva turagutakambira duhagaritse umutima, turakuganyira dufite intimba kuko tukiri ahantu h'ibyago. None rero, muvugizi wacu utwiteho, utugirire ibambe kandi nitumara guhabuka, uzadusohoze kuri Yezu Umwana wawe wubahwa, Bikira Mariya Nyir'ibambe utunganye, ugatuza.
V. Mubyeyi Mutagatifu w'lmana urajye udusabira.
R. Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije.
Dusabe:
Mana, mirukiro yacu ni wowe udukomeza, wite ku bawe bagutakira ubagirire ibambe; Mariya Umubyeyi w'lmana, Umubikira wubahwa utasamanywe icyaha, na Yozefu Mutagatifu umugabo we, n'intumwa zawe Petero na Pawulo batagatifu, n'Abatagatifu bose baduhakirwe.
Nyagasani Nyir'ibambe, ita ku masengesho yacu yo kugira ngo abanyabyaha bakire na Kiliziya Ntagatifu idutegeka yigenge kandi yubahwe. Ku bw'uwo Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.