Amasengesho ya nimugoroba — Uburyo bwa mbere

1. Ikimenyetso cy'umusaraba

Ku izina ry’Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

2. Mana yanjye ndemera ko uri hano undeba

Mana yanjye ndemera ko uri hano undeba, ndagusenga ngukunze rwose. Ndagushimira yuko wandemye, ukancunguza Umwana wawe ukunda ukangira umukristu. Ndagushimira ineza uhora ungirira n’uko wandinze uyu munsi.

3. Amategeko y’Imana

1. Urajye usenga Imana imwe gusa, uzabe ari yo ukunda gusa
2. Ntuzarahire izina ry’Imana ku busa cyangwa mu binyoma.
3. Urajye utunganya umunsi w’Imana.
4. Urajye wubaha ababyeyi bawe.
5. Ntuzice.
6. Ntuzasambane.
7. Ntuzibe.
8. Ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi.
9. Ntuzifuze umugore w’undi.
10. Ntuzifuze kwiba cyangwa kwangiza iby’abandi.

4. Amategeko ya Kiliziya

1. Urajye utunganya iminsi mikuru yategetswe na Kiliziya.
2. Urajye uza mu Misa ku cyumweru no kuri iyo minsi mikuru yategetswe.
3. Urajye uhabwa Isakaramentu rya Penetensiya uko umwaka utashye.
4. Urajye uhabwa Ukaristiya mu gihe cya Pasika.
5. Urajye usiba ku minsi yategetswe.
6. Urajye wibabaza nk'uko Kiliziya ibikubwiriza.
7. Urajye utanga imfashanyo ya Kiliziya.

5. Kwibuka ibyaha by’umunsi

Mana yanjye, umfashe nibuke ibyaha nakoze uyu munsi, mbone ububyicuza.
(Nimucyo twibuke ibyaha twakoze uyu munsi...)

6. Isengesho ryo kwicuza ibyaha

Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunga ukandengera iteka, kandi ndabyangira yuko ari byo byicishije Yezu Kristu, Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe.

7. Nyagasani Nyir’impuhwe

Nyagasani Nyir’impuhwe, Kiliziya yawe uyihe ihirwe; abo muri iki gihugu bose, n’abacu, n’abatugirira neza; ndetse n’abatwanga ubakize, abadutegeka bose ubarinde, Abanyarwanda batakuzi ubahe kukwemera; abahakanyi n’abanyabyaha bakuyoboke, abatunganye ubakomeze, abari mu rugendo ubasohoze ubuhoro, aboro n’indushyi ubatunge, abababaye n’abagiye gupfa ubakize; maze abapfuye bakiri mu Isukuriro ubacyure iwawe, nanjye undinde muri iri joro n’igihe nzapfira nzapfe nkwizera. Amen.

8. Dawe uri mu ijuru

Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen

9. Ndakuramutsa Mariya

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana.
Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen.

10. Nemera Imana Data

Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n'isi. Nemera n'Umwana we w'ikinege, Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa ku musaraba agapfa, agahambwa, akamanuka ajya ikuzimu. Umunsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw'lmana Data ishobora byose, ni ho azava aje gucira urubanza abazima n'abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika Ntagatifu, n'ubumwe bw'abatagatifujwe, n'uko abanyabyaha babikizwa, n'uko abantu bazazuka bakabaho iteka. Amen.

11. Isengesho ryo kwemera

Mana yanjye, nemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha, kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyoba no kutuyobya. Amen.

12. Isengesho ryo kwizera

Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu ukampa ingabire zawe munsi, maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, kuko wabidusezeranyije kandi ukaba utica isezerano.
Amen.

13. Isengesho ryo gukunda

Mana yanjye, ndagukunda rwose kuko nta we muhwanyije ubwiza, uhebuje byose gukundwa, kandi nkunda abandi uko nikunda ngiriye wowe. Amen.

14. Indamutso ya Malayika

During Easter, choose Regina Caeli (Mwamikazi wo mu ijuru).
V. Malayika yasohoje ubutumwa kuri Mariya. R. Maze Mariya asamishwa na Roho Mutagatifu. Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana. Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen. V. Dore ndi umuja wa Nyagasani. R. Ibyo uvuze bingirirweho. Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana. Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen. V. Nuko Jambo yigira umuntu. R. Abana natwe. Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana. Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen. V. Mubyeyi Mutagatifu w'lmana urajye udusabira. R. Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije. Dusabe Mana turagusaba, udufashishe ingabire zawe, kugira ngo ibyababaje Yezu Kristu n'Umusaraba we, bizaduhe kuzukana ikuzo nka we, twe ababwiwe na Malayika yuko Umwana wawe yigize umuntu. Ibyo turabigusaba ku bwą Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

15. Bikira Mariya Nyirimpuhwe

Bikira Mariya Nyirimpuhwe: wibuke ko ntawigeze wumva ko wasubije inyuma uwaguhungiyeho agutakambira ngo umurengere, umusabire, ni cyo gituma nkwizera. Ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha. Mubyeyi w'Umukiza, ntiwirengagize ibyo nkubwira, ubyumve ubyiteho. Amen.

16. Isengesho ryo kuryama

Mana yanjye, ubu ngiye kuryama, ndakwizigiye ngo undinde muri iri joro noye kukugirira icyaha, nawe Mariya Mubikira Mutagatifu, nawe Malayika murinzi wanjye, nawe Bazina Mutagatifu, mundinde muri iri joro. Amen.

17. Ikimenyetso cy'umusaraba

Ku izina ry’Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17