Bikira Mariya

Isengesho ryo kwiyegurira Bikira Mariya

Mariya Mubyeyi w'lmana, Muheshanema n'Umugabekazi w'isi n'ijuru, urukundo ngufitiye ni rwo runteye kukwegera nonaha. Kuva uyu munsijyewe... ndakwihaye, nkweguriye umubiri anjye n'umutima wanjye n'umutungo wanjye wose; nkwihanye ibyishimo byuje umutima ngo ungenze uko ushaka. Ndakwinginze wemere ubane nanjye, maze unyigishe kwakira Yezu mu mutima wanjye; bana nanjye, unyigishe inzira yo kwiyoroshya n'y'urukundo. Mubyeyi nkunda, ngusezeranyije guhora nkumvira, ndashaka kwirinda icyaha nkomeje kugira ngo ntagushavuza. Niyemeje gutunganya amategeko y'Umwana wawe, kandi niyemeje gukurikiza inama Ivanjili ingira. Ariko rero, Mubyeyi ugira ibambe, uzi intege nke zanjye, ngusabye kumpora hafi igihe cyose, kugira ngo untere imbaraga nshobore gutunganya uwo mugambi. Mu byishimo n'amahirwe nzagumya kugusingiza, mu byago n'amakuba nziringira ubuvugizi bwawe. Ndakwiyeguriye, Mariya, kandi nkwemereye kugira ubuziranenge n'ubupfura, ubutabera n'urukundo rukomeye muri bagenzi banjye. Wowe washyingujwe ingabire, ngutuye abakristu bose, maze ubuziranenge bwawe buhore bubavugurura. Mubyeyi w'Umukiza, nizigiye impuhwe ugirira abana bawe. Urandonkere imbabazi kandi uzangoboke ku munsi w'urupfu, maze uzambere inzira ingeza aho Umwana wawe yateguriye abamwemera bose. Amen.