Morning

Indirimbo ya Zakariya: Lk 1, 68-79

Inyik.: Amahanga yose azaza apfukame imbere yawe, kuko wowe wenyine uri Nyir'Ubutagatifu. Nihasingizwe Nyagasani, Imana ya Israheli, kuko yasuye umuryango we kandi akawukiza. Yatugoboreye ububasha budukiza, mu nzu ya Dawudi umugaragu we, nk'uko abahanuzi be batagatifu bari barabitumenyesheje kuva kera ko azadukiza abanzi bacu, akatugobotora mu nzara z'abatwanga bose. Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu, maze yibuka isezerano rye ritagatifu ya ndahiro yarahiriye Abrahamu umubyeyi wacu, avuga ko namara kutugobotora mu maboko y'abanzi bacu, azaduha kumukorera nta cyo twikanga, turangwa n'ubuyoboke hamwe n'ubutungane, iminsi yose y'ukubaho kwacu. Nawe rero wa kana we, uzitwa umuhanuzi w'Umusumbabyose, Kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira, ukamenyesha umuryango we umukiro, bazakesha kubabarirwa ibyaha byabo. Koko Imana yacu igira impuhwe zihebuje, ari zo zatumye Zubarirashe amanuka mu ijuru aje kudusura, akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicuku cy'urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y'amahoro. Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka, bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amen.