Ay’ingenzi

Nemera Imana Data

Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege Yezu Kirisitu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa k’umusaraba agapfa agahambwa akamanukira mu irimbi, ku munsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ushobora byose, Niho azava aje gucira Imanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu na Kiiliziya gatolika ntagatifu n’urusange rw’abatagatifu, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakazabaho iteka. Amina