V. Malayika yasohoreje Imana ubutumwa kuri Mariya,
R. Maze Mariya asamishwa na Roho Mutagatifu.
Ndakuramutsa Mariya…
V. Dore ndi umuja wa Nyagasani
R. Ibyo uvuze bingirirweho
Ndakuramutsa Mariya…
V. Nuko Jambo yigira umuntu
R. Abana natwe.
Ndakuramutsa Mariya…
V. Mubyeyi Mutagatifu w’Imana urajye udusabira
R. Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije.
Dusabe: Mana turagusaba, Roho zacu uzihe inema zawe, kugira ngo ibyababaje Yezu Kristu n’umusaraba we bizaduhe kuzukana ikuzo nka we, twe ababwiwe na Malayika ko umwana wawe yigize Umuntu. Ibyo turabigusaba kubwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Amina.